Hakorwa Iki Igihe Uririmi Rubaye Imbogamizi mu Gukodesha Aho Kuba

Kugira Ubumenyi Buke bw’Icyongereza ntibigomba kubuza umuntu gukodesha inzu. Abantu bavuga ururimi rw’ibanze rutari Icyongereza bashobora kugira ubushobozi buke bwo kuvuga, gusoma, kwandika, cyangwa kumva Icyongereza. Ibi bizwi nk’Ubumenyi Buke bw’Icyongereza (LEP).


Mu mategeko agenga imiturire iboneye, birabujijwe kuvangura umuntu ushingiye ku bwoko, ibara ry’uruhu, cyangwa igihugu cye cy’inkomoko.Muri rusange, ibyemezo by’imiturire bishingira ku ubumenyi buke bw’Icyongereza bifitanye isano n’ubwoko cyangwa igihugu cy’inkomoko.


Umushinga Uboneye w’Amazu wa NHLA urahari kuri buri wese kugira ngo usubize ibibazo bijyanye n'ivangura rishingiye ku miturire, harimo n'abantu bazi Icyongereza gike. Dutanga serivisi ku bakorewe ivangura ry’amazu kandi tunatanga abasemuzi ku bantu bafite ubumenyi buke bw’Icyongereza.

Iri ni Ivangura ry’Imiturire?

Itegeko rigenga imiturire Iboneye (FHA) ribuza ivangura rishingiye ku gihugu cy’inkomoko mu mazu y’abikorera ndetse n’amazu afashwa na federasiyo. Abatanga amazu bose bahabwa ubufasha bw’amafaranga na leta bagomba kubahiriza Umutwe wa VI w’Amategeko y’Uburenganzira bwa Muntu. Bagomba gufata ingamba zifatika kugira ngo abantu bafite ubumenyi buke bw’Icyongereza babashe kubona gahunda n’ibikorwa bikwiriye, bisobanuye gutanga abasemuzi ku bantu bafite ubumenyi buke bw’Icyongereza kandi bashobora no gutanga serivisi zo guhindura inyandiko z’ingenzi, nk’amasezerano y’ubukode, mu bihe bimwe na bimwe.


Muri FHA, nyir’inzu ntashobora gukoresha ururimi rusabwa ku bantu bo mu moko runaka cyangwa bakomoka mu gihugu runaka, cyangwa kumanika amatangazo rusange nka "abakodesha bose bagomba kuvuga Icyongereza." Imvugo y’umuntu n’igihugu cye cy’inkomoko bifitanye isano ya bugufi. Niba nyir’inzu yanze gukodesha umuntu uzi Icyongereza neza ariko ufite imvugo runaka, ibyo na byo ni ivangura ritemewe.


Kugira ngo habeho uburyo bunoze bwo kugera kuri gahunda n'ibikorwa, Gahunda ya Leta Ireberera Abafite Ubumenyi Buke bw’Icyongereza itera inkunga yo gushyiraho no kumenyekanisha inyandiko zahinduwe hamwe n’izindi gahunda zifasha abantu bafite ubumenyi buke bw’Icyongereza gukoresha serivisi zitangwa n’Ishami Rishinzwe Imiturire n’Imijyi (HUD).


Byagenda Gute ngo Gukodesha Inzu Byorohe

Niba utavuga Icyongereza neza, birashoboka ko uzagira ubwoba bwo kuvugana na nyir’inzu. Birumvikana, ariko hariho ibikoresho bishobora koroshya inzira.


Saba umusemuzi

Abatanga amazu aterwa inkunga na federasiyo bagomba gutanga ubufasha bw’ururimi ku basaba n’abakodesha. Saba umusemuzi nibiba ngombwa kugira ngo uvugane na nyir’inzu.


Bishyire mu nyandiko

Bika inyandiko zose z’ibiganiro wagiranye na nyir’inzu kuva muvugana bwa mbere. Ugomba kandi gusaba nyir’inzu amakuru mu nyandiko. Kugira amakuru y'ingenzi mu nyandiko biguha umwanya wo gushaka uburyo bwo kuzihindura no kubiganiraho n'umuntu wizeye. Bifasha kandi kwandika ibikorwa byose byakozwe na nyir’inzu bishobora kuba bitemewe.


Reba neza amasezerano yawe y’ubukode

Amasezerano yo gukodesha ni inyandiko yemewe n'amategeko. Menya neza ko usobanukiwe na politiki iri mu masezerano y’ubukode mbere y’uko uyashyiraho umukono, harimo n’ingano y’amafaranga ugomba gutanga mbere yo kuva mu nzu.


Uburyo NHLA ishobora kugufasha

Umushinga Uboneye w’Amazu wa NHLA uteza imbere uburyo bunoze bwo kubona amazu kandi ufasha abakorewe ivangura. Dushobora gusubiza ibibazo byawe ku byerekeye amategeko y’imiturire ya leta kandi dushobora kuguhagararira. Niba ushaka kutuvugisha, hamagara 1-800-921-1115.